ITANGAZO NO GREX/2018/05/001 : GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO YIVUGURUYE
- Mu rwego rwo kubahiriza « CHARTE ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro » (Guverinoma ya Rubanda)yashyizweho umukono taliki ya 20/03/2018,
- Muri gahunda yo gushyiraho inzego ziteganywa n’iyo CHARTE no kuzirahiza kugira ngo zishobore gutangira imirimo yazo,
- Ashingiye ku bubasha ahabwa na Charte ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro cyane cyane mu ngingo zayo: 14; 15; 16; 37;
- Nyuma yo kugisha inama abagize « Inama Yaguye ya Guverinoma » yateranye ku wagatandatu taliki ya 5 Gicurasi 2018;
Perezida wa Repubulika, Padiri Thomas NAHIMANA, yashyizeho :
- Ministre w’Intebe mushya : Madame Speciosa MUJAWAYEZU
- Abandi bagize Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro bahawe inshingano mu buryo bukurikira:
- Ministre w’Intebe wungirije: Madame Nadine Claire KASINGE
- Ministre w’Urubyiruko: Bwana Patrice NIYONZIMA
- Ministre w’Itangazamakuru no guhugura rubanda: Bwana Chaste GAHUNDE
- Ministre w’Umuryango,Umuco n’Iterambere ry’Abari n’Abategarugori : Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA , uhagarariwe na Madame Nadine Claire KASINGE
- Ministre w’Igenamigambi, Imari n’Ubucuruzi: Madame Marine UWIMANA
- Ministre w’Ubutabera : Bwana Deogratias MUSHAYIDI, uhagarariwe na Bwana Venant NKURUNZIZA
- Ministre w’Ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano: Bwana Joseph NAHAYO
- Ministre w’imibereho myiza y’abaturage n’Iterambere ry’Umurenge : Madame Virginie NAKURE
- Ministre w’Ubutaka n’imiturire : Bwana Justin SAFARI
- Umuhuzabikorwa w’Inama Nkuru y’Urubyiruko : Madame Marie Médiatrice INGABIRE
- Umuhuzabikorwa w’INTEKO Y’INARARIBONYE: Madamu Marie Claire MUKAMUGEMA.
- Abavugizi b’Inama ya Guverinoma : (1) Madame Marine UWIMANA, (2) Marie Médiatrice INGABIRE, (3) Chaste GAHUNDE.
- Ubu hafunguwe ukwezi ko kwiga imishinga ya buri Ministeri, kunoza Ingamba n’Iteganyabikorwa rusange rya Guverinoma ya Rubanda.
« Ibyifuzo bya rubanda niko gushaka kw’Imana »
Bikorewe i Paris, taliki ya 09/05/2018
Marine UWIMANA,
Umuvugizi w’Inama ya Guverinoma