Impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda Ikorera mu Buhungiro

ITANGAZO NO GREX/2018/05/001 :  GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO YIVUGURUYE

  1. Mu rwego rwo kubahiriza « CHARTE ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro » (Guverinoma ya Rubanda)yashyizweho umukono taliki ya 20/03/2018,
  2. Muri gahunda yo gushyiraho inzego ziteganywa n’iyo CHARTE no kuzirahiza kugira ngo zishobore gutangira imirimo yazo,
  3. Ashingiye ku bubasha ahabwa na Charte ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro cyane cyane mu ngingo zayo:  14; 15; 16; 37;
  4. Nyuma yo kugisha inama abagize « Inama Yaguye ya Guverinoma » yateranye ku wagatandatu taliki ya 5 Gicurasi 2018;

Perezida wa Repubulika, Padiri Thomas NAHIMANA, yashyizeho :

  1. Ministre w’Intebe mushya : Madame Speciosa MUJAWAYEZU
  2. Abandi bagize  Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro  bahawe inshingano mu buryo bukurikira:
  1. Ministre w’Intebe wungirije: Madame Nadine Claire KASINGE
  2. Ministre w’Urubyiruko: Bwana Patrice NIYONZIMA
  3. Ministre w’Itangazamakuru no guhugura rubanda: Bwana Chaste GAHUNDE
  4. Ministre w’Umuryango,Umuco n’Iterambere ry’Abari n’Abategarugori : Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA , uhagarariwe na Madame Nadine Claire KASINGE
  5. Ministre w’Igenamigambi, Imari n’Ubucuruzi: Madame Marine UWIMANA
  6. Ministre w’Ubutabera : Bwana Deogratias MUSHAYIDI, uhagarariwe na Bwana Venant NKURUNZIZA
  7. Ministre w’Ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano: Bwana Joseph NAHAYO
  8. Ministre w’imibereho myiza y’abaturage  n’Iterambere ry’Umurenge : Madame Virginie NAKURE
  9. Ministre w’Ubutaka n’imiturire : Bwana Justin SAFARI
  10. Umuhuzabikorwa w’Inama Nkuru y’Urubyiruko : Madame Marie Médiatrice INGABIRE
  11. Umuhuzabikorwa w’INTEKO Y’INARARIBONYE: Madamu Marie Claire MUKAMUGEMA.
  12. Abavugizi b’Inama ya Guverinoma : (1) Madame Marine UWIMANA, (2) Marie Médiatrice INGABIRE, (3) Chaste GAHUNDE.
  1. Ubu hafunguwe ukwezi ko kwiga imishinga ya buri Ministeri, kunoza Ingamba n’Iteganyabikorwa rusange rya Guverinoma ya Rubanda.

« Ibyifuzo bya rubanda niko gushaka kw’Imana »

Bikorewe i Paris, taliki ya 09/05/2018
Marine UWIMANA,
Umuvugizi w’Inama ya Guverinoma

more_horiz
Ibyifuzo bya Rubanda ni ko Gushaka kw’Imana

CHARTE YA GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO

Twebwe abagize Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro;
DUSHINGIYE ku itangazo rishyiraho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ryashyizweho umukono n’Abanyarwanda b’ingeri zose bashishikajwe n’uko mu Rwanda haboneka ubutegetsi bunogeye abaturage, baturutse imihanda yose, harimo abahagarariye amashyaka ya politiki ya Opozosiyo iharanira Demokarasi mu Rwanda, Abakangurambaga ba Sosiyetie Sivile n’abantu ku giti cyabo bahuriye i Paris ho mu Ubufaransa tariki ya 17 kugeza tariki ya 20 Gashyantare 2017;

more_horiz
TURAMAGANA UBWICANYI AGATSIKO K'ABANYWAMARASO B'UMUNYAGITUGU PAUL KAGAME KAKOREYE IMPUNZI Z'ABATUTSI B'ABANYAMULENGE MU NKAMBI YA KIZIBA.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro No 2018/02/001


Umunyagitugu Paul Kagame yategetse ingabo ze kurasa no kurimbura ku manywa y’ihangu impunzi z’Abatutsi b’Abanyamulenge zabarizwaga mu nkambi ya KIZIBA !

more_horiz